Ivanjili ya Mutagatifu Luka 19,1-10 [ku cyumweru cya 31, C]

Yezu ageze i Yeriko, yahuranya umugi. Nuko haza umugabo witwa Zakewusi, yari umutware w’abasoresha, akaba umukungu. Agerageza kubona Yezu uwo ari we ariko ntiyabishobora, kubera imbaga y’abantu, kandi akaba yari mugufi. Arirukanka, abacaho maze yurira igiti cy’umuvumu, agira ngo abone Yezu wari ugiye kunyura aho. Yezu ahageze yubura amaso, aramubwira ati «Zakewusi, manuka vuba kuko ngomba gucumbika iwawe uyu munsi.» Nuko amanuka bwangu, amwakirana ibyishimo. Ababibonye bose barijujuta, baravuga bati «Yagiye gucumbika ku munyabyaha!» Nuko Zakewusi yegera Nyagasani, aramubwira ati «Rwose, Mwigisha, kimwe cya kabiri cy’ibyo ntunze, ngihaye abakene; niba kandi hari uwo nahuguje, ndamusubiza ibye incuro enye.» Yezu ni ko kuvuga ati «Uyu munsi umukiro watashye muri iyi nzu, kuko uyu na we ari umwana wa Abrahamu. Koko rero, Umwana w’umuntu yazanywe no gushaka no kurokora ibyazimiye.»

Publié le