Ivanjili ya Mutagatifu Luka 19,45-48 [Ku wa gatanu, 33 gisanzwe]

Hanyuma Yezu yinjira mu Ngoro y’Imana, atangira kuyirukanamo abacuruzi. Arababwira ati «Haranditswe ngo: Inzu yanjye izaba inzu yo gusengeramo; naho mwebwe mwayigize ubuvumo bw’abambuzi.»

Buri munsi yigishirizaga mu Ngoro y’Imana. Abatware b’abaherezabitambo n’abigishamategeko, kimwe n’abakuru b’umuryango, bashaka ukuntu bamwicisha. Nyamara ntibabona aho bamuturuka, kuko rubanda rwose bari bamuteze amatwi, bitaye cyane ku byo yavugaga

Publié le