Ivanjili ya Mutagatifu Luka 2, 36-40 [Ku ya 30 Ukuboza, Noheli]

Igihe Ababyeyi ba Yezu baje kumutura Imana mu Ngoro, hari n’umuhanuzikazi Ana, umukobwa wa Fanuweli wo mu muryango wa Azeri; yari ageze mu zabukuru. Nyuma y’ubusugi bwe yamaranye n’umugabo we imyaka irindwi, hanyuma aba umupfakazi kugeza mu kigero cy’imyaka mirongo inani n’ine. Ntiyavaga mu Ngoro, agakorera Imana umunsi n’ijoro, asiba kurya kandi asenga. Nuko uwo mwanya na we arahagoboka, atangira gusingiza Imana, no gutekerereza iby’uwo mwana abari bategereje ugukira kwa Yeruzalemu. Bamaze gutunganya ibyategetswe na Nyagasani, basubira mu Galileya mu mugi wabo wa Nazareti. Nuko umwana arakura, arakomera, abyirukana ubwenge, yuzuye ubwitonzi, afite n’ubutoni ku Mana.

Publié le