Ivanjili ya Mutagatifu Luka 21,1-4 [ku wa mbere, 34 gisanzwe]

Nuko Yezu yubura amaso, abona abakungu bashyiraga imfashanyo zabo mu bubiko bw’amaturo. Abona n’umupfakazi w’umukene ashyiramo uduceri tubiri. Nuko aravuga ati «Ndababwira ukuri: uriya mupfakazi w’umukene yarushije abandi gutura. Kuko bariya bose bashyizemo amaturo avuye mu by’ikirenga, naho we yashyizemo ibyari bimutunze byose mu bukene bwe.»

Publié le