Ivanjili ya Mutagatifu Luka 2,22-40 – [Yezu aturwa Imana mu Ngoro]

Umunsi w’isukurwa ryabo wategetswe na Musa uragera, bamujyana i Yeruzalemu kumutura Nyagasani, nk’uko byanditse mu itegeko rya Nyagasani, ngo «Umuhungu wese w’imfura azaba intore y’umwihariko wa Nyagasani.» Bari bajyanywe kandi no gutura igitambo cy’intungura ebyiri cyangwa inuma ebyiri bakurikije itegeko rya Nyagasani. Icyo gihe, i Yeruzalemu hari umuntu witwaga Simewoni ; yari intungane kandi yubaha Imana. Yari ategereje ihumure rya Israheli, kandi Roho Mutagatifu yari amurimo. Byongeye Roho Mutagatifu yari yaramuhishuriye ko atazapfa atabonye Kristu wa Nyagasani. Nuko Simewoni aza mu Ngoro y’Imana abibwirijwe na Roho Mutagatifu. Igihe Ababyeyi b’Umwana Yezu bamuzanye ngo bamurangirizeho ibyategetswe, na we amwakira mu biganza bye, ashimira Imana avuga ati

«Nyagasani, noneho sezerera umugaragu wawe mu mahoro

nk’uko wabivuze;

kuko amaso yanjye yabonye agakiza kawe,

wageneye imiryango yose.

Ni we rumuri ruboneshereza amahanga,

akaba n’ikuzo ry’umuryango wawe Israheli !»

Se na nyina batangazwaga n’ibyo bamuvugagaho. Nuko Simewoni arabashima, maze abwira Mariya, nyina wa Yezu, ati «Dore uyu nguyu yashyiriweho kubera benshi muri Israheli impamvu yo korama cyangwa gukira, azaba n’ikimenyetso bazagiriraho impaka. Nawe kandi inkota izakwahuranya umutima. Bityo ibitekerezo biri mu mitima ya benshi bigaragare.» Hakaba n’umuhanuzikazi Ana, umukobwa wa Fanuweli wo mu muryango wa Azeri; yari ageze mu zabukuru. Nyuma y’ubusugi bwe, yamaranye n’umugabo we imyaka irindwi, hanyuma aba umupfakazi kugeza mu kigero cy’imyaka mirongo inani n’ine. Ntiyavaga mu Ngoro, agakorera Imana umunsi n’ijoro, asiba kurya kandi asenga. Nuko uwo mwanya na we arahagoboka, atangira gusingiza Imana, no gutekerereza iby’uwo mwana abari bategereje ugukira kwa Yeruzalemu. Bamaze gutunganya ibyategetswe na Nyagasani, basubira mu Galileya mu mugi wabo wa Nazareti. Nuko umwana arakura, arakomera, abyirukana ubwenge, yuzuye ubwitonzi, afite n’ubutoni ku Mana.

Publié le