Ivanjili ya Mutagatifu Luka 2,25-32 [Ku ya 2 Ugushyingo]

Icyo gihe, i Yeruzalemu hari umuntu witwaga Simewoni ; yari intungane kandi yubaha Imana. Yari ategereje ihumure rya Israheli, kandi Roho Mutagatifu yari amurimo. Byongeye Roho Mutagatifu yari yaramuhishuriye ko atazapfa atabonye Kristu wa Nyagasani. Nuko Simewoni aza mu Ngoro y’Imana abibwirijwe na Roho Mutagatifu. Igihe Ababyeyi b’Umwana Yezu bamuzanye ngo bamurangirizeho ibyategetswe, na we amwakira mu biganza bye, ashimira Imana avuga ati

«Nyagasani, noneho sezerera umugaragu wawe mu mahoro

nk’uko wabivuze;

kuko amaso yanjye yabonye agakiza kawe,

wageneye imiryango yose.

Ni we rumuri ruboneshereza amahanga,

akaba n’ikuzo ry’umuryango wawe Israheli !»

Publié le