Ivanjili ya mutagatifu Matayo 2,13-15.19-23 [Urugo rutagatifu, A]

Abanyabwenge baje kuramya Yezu bamaze kugenda, Umumalayika wa Nyagasani abonekera Yozefu mu nzozi, aramubwira ati «Byuka ujyane umwana na nyina uhungire mu Misiri; maze ugumeyo kugeza igihe nzakubwirira, kuko Herodi agiye guhigahiga umwana ngo amwice.» Yozefu arabyuka ajyana umwana na nyina iryo joro, maze ahungira mu Misiri. Nuko abayo kugeza igihe Herodi apfiriye. Ibyo byabereye kugira ngo huzuzwe ibyo Nyagasani yavugishije umuhanuzi ati «Nahamagaye umwana wanjye wari mu Misiri.» Herodi amaze gupfa, Umumalayika wa Nyagasani abonekera Yozefu mu nzozi akiri mu Misiri; aramubwira ati «Haguruka ujyane umwana na nyina usubire mu gihugu cya Israheli; kuko abashakaga kwica umwana bapfuye.» Yozefu arabyuka ajyana umwana na nyina, asubira mu gihugu cya Israheli. Ariko yurnvise ko Arikelawusi yazunguye se Herodi mu Yudeya, atinya kujyayo. Nk’uko rero yabisobanuriwe mu nzozi agana mu karere ka Galileya, ajya gutura ku musozi witwa Nazareti. Bityo huzuzwa ibyavuzwe n’abahanuzi ngo «Azitwa Umunyanazareti.»

Publié le