Ivanjili ya Mutagatifu Luka 4, 31-37 – Ku wa Kabiri, Icya 22 gisanzwe, A

Nuko amanukira i Kafarinawumu umugi wo muri Galileya, ahigishiriza ku munsi w’isabato. Batangariraga inyigisho ze, kuko yavugaga nk’umuntu ufite ububasha.

Ubwo nyine, mu isengero ryabo hakaba umuntu wahanzweho na roho mbi, nuko itera hejuru cyane iti «Ayi we! Uradushakaho iki, Yezu w’i Nazareti? Waje kuturimbura! Nzi uwo uri we: uri Intungane y’Imana.» Yezu ayibwira ayikangara, ati «Ceceka, kandi uve muri uwo muntu!» Nuko roho mbi imutura hasi imbere ya bose, imuvamo nta cyo imutwaye. Bose ubwoba burabataha, baravugana bati «Mbega ijambo rikomeye! Dore arategekesha roho mbi ubushobozi n’ububasha zikamenengana!» Nuko Yezu aba ikirangirire muri ako karere kose.

Publié le