Nuko Yezu asubira mu Galileya yuzuye ububasha bwa Roho Mutagatifu, aba ikirangirire mu gihugu cyose. Yigishirizaga mu masengero yabo, maze bose bakamushima. Nuko Yezu ajya i Nazareti, aho yari yararerewe, maze nk’uko yabimenyereye, yinjira mu isengero ku munsi w’isabato; nuko arahaguruka ngo asome Ibyanditswe bitagatifu. Bamuhereza igitabo cy’umuhanuzi Izayi, arakibumbura, abona ahanditse ngo
«Roho wa Nyagasani arantwikiriye,
kuko yantoye akansiga amavuta,
agira ngo ngeze Inkuru Nziza
ku bakene,
ntangarize imbohe ko zibohowe,
n’impumyi ko zihumutse,
n’abapfukiranwaga ko babohowe,
kandi namamaze umwaka
w’impuhwe za Nyagasani.»
Yezu abumba igitabo, agisubiza umuhereza, maze aricara; mu isengero bose bari bamuhanze amaso. Nuko atangira kubabwira ati «Ibiri mu isomo mumaze kumva, mumenye ko byujujwe uyu munsi.» Bose baramushima, kandi batangazwa n’amagambo y’ineza yababwiraga.