Ivanjili ya Mutagatifu Luka 4,24-30 – [Ku wa mbere, Icya 3, Igisibo]

Yezu yungamo ati «Ndababwira ukuri: nta muhanuzi ushimwa iwabo. Ndababwiza ukuri rwose: hariho abapfakazi benshi muri Israheli mu gihe cya Eliya, ubwo imvura yamaraga imyaka itatu n’amezi atandatu itagwa, inzara ikoreka igihugu cyose; nyamara muri bo nta n’umwe Eliya yoherejweho, uretse umupfakazi w’i Sareputa ho mu gihugu cya Sidoni. Hari kandi n’ababembe benshi muri Israheli mu gihe cy’umuhanuzi Elisha; nyamara muri bo nta n’umwe wakijijwe, uretse Nahamani w’Umusiriya.» Abari mu isengero bumvise ayo magambo, bose barabisha, nuko bahagurukira icyarimwe, bamusohora mu mugi wabo, bamujyana hejuru y’imanga y’umusozi umugi wabo wari wubatseho, bagira ngo bahamurohe. Nyamara we abanyura hagati arigendera.

Publié le