Ivanjili ya Mutagatifu Luka 5,12-16 [Ku wa gatanu – Nyuma y’Ukwigaragaza]

Igihe Yezu yari muri umwe muri iyo migi, hatunguka umuntu wamazwe n’ibibembe. Abonye Yezu, yikubita imbere ye, amwinginga agira ati «Nyagasani, ubishatse wankiza.» Yezu arambura ikiganza, amukoraho, avuga ati «Ndabishatse, kira.» Ako kanya ibibembe bye birakira. Nuko amubuza kugira uwo abibwira, agira ati «Ahubwo genda, wiyereke umuherezabitambo, kandi uture ibyo Musa yategetse abahumanuwe, maze bibabere icyemezo cy’uko wakize.» Barushaho kumuvuga cyane, bituma abantu benshi bashikira kumwumva no gukizwa indwara zabo. We ariko akanyuzamo akajya ahiherereye, agasenga.

Publié le