Ivanjili ya Mutagatifu Luka 5,33-39 – Ku wa Gatanu, Icya 22, A

Bo baramubwira bati «Abigishwa ba Yohani basiba kurya kenshi kandi bagasenga, n’ab’Abafarizayi na bo ni uko, naho abawe baririra bakinywera!» Ariko Yezu arabasubiza ati «Mushobora mute kwiriza ubusa abakwe, kandi umukwe akiri kumwe na bo? Ariko hari igihe umukwe azabavanwamo, ubwo rero muri iyo minsi, bazasiba kurya.»

Yungamo abacira uyu mugani ati «Nta we utabura ikiremo ku gishura gishya ngo agitere ku gishura gishaje. Agenje atyo, yaba yangije igishura gishya, kandi icyo kiremo kivuyeho, nticyaba gikwiranye n’icyo gishura gishaje! Nta n’ushyira divayi nshya mu masaho ashaje, kuko divayi nshya yasandaza amasaho, divayi ikameneka, kandi amasaho akaba apfuye ubusa. Ahubwo igikwiye ni ugushyira divayi nshya mu masaho mashya. Kandi nta wanyoye divayi ikuze wifuza kunywa ikiri nshya, kuko aba avuga ati ‘Divayi imaze iminsi ni yo nziza.’»
Publié le