Ivanjili ya Mutagatifu Luka 6, 20-26 – Ku wa Gatatu, Icya 23 gisanzwe

Nuko Yezu yerekeza amaso ku bigishwa be, maze aravuga ati
«Murahirwa mwe abakene, kuko Ingoma y’Imana ari iyanyu.
Murahirwa mwe mushonje ubu, kuko muzahazwa.
Murahirwa mwe murira ubu, kuko muzaseka.
Murahirwa igihe cyose abantu babanga, bakabaca, bakabatuka, bakabahindura ruvumwa, babaziza Umwana w’umuntu. Icyo gihe muzishime kandi munezerwe, kuko ingororano yanyu ari nyinshi mu ijuru. Nguko uko ababyeyi babo bagenzerezaga abahanuzi.
Ariko muragowe mwe bakungu, kuko mwashyikiriye imaragahinda yanyu.
Muragowe mwe mwijuse ubu, kuko muzasonza.
Muragowe mwe museka ubu, kuko muzarira, mukaganya.
Muragowe igihe cyose abantu babavuga neza, kuko ari uko ababyeyi babo bagenzerezaga abahanuzi b’ibinyoma.
Publié le