Ivanjili ya Mutagatifu Luka 6, 43-49 – Ku wa Gatandatu, Icya 23 gisanzwe

Nta giti cyiza cyera imbuto mbi, nta n’igiti kibi cyera imbuto nziza. Igiti cyose kirangwa n’imbuto zacyo. Koko nta we usoroma imitini ku mahwa, nta n’usarura imizabibu ku bitovu. Umunyamico myiza avana mu mutima we ibyiza bibitsemo, n’umunyamico mibi avana mu mutima we ibibi byawusabitse; kuko akuzuye umutima gasesekara ku munwa. Ni iki gituma mumpamagara ngo ‘Mwigisha! Mwigisha!’ kandi mudakora ibyo mbabwira? Umuntu wese ungana, akumva amagambo yanjye, kandi akayakurikiza, reka mbereke uwo namugereranya.
Publié le