Ivanjili ya Mutagatifu Luka 6,1-5 – Ku wa Gatandatu, Icya 22 gisanzwe

Nuko ku munsi umwe w’isabato, Yezu anyura mu mirima yeze, abigishwa be bamamfuza amahundo y’ingano, bayavungira mu ntoki, barazirya. Abafarizayi bamwe baravuga bati «Ni iki gituma mukora ibibujijwe ku isabato?» Yezu arabasubiza ati «Ntimwasomye uko Dawudi yabigenjeje igihe yari ashonje, we n’abo bari kumwe? Uko yinjiye mu Ngoro y’Imana, agafata imigati y’umumuriko, akayiryaho, akayihaho n’abo bari kumwe, kandi yari igenewe abaherezabitambo bonyine?» Nuko yungamo ati «Umwana w’umuntu ni we mugenga w’isabato

Publié le