Ivanjili ya Mutagatifu Luka 6,39-42 – Ku wa Gatanu, Icya 23 gisanzwe, A

Abacira n’umugani, ati «Harya impumyi ishobora ite kurandata indi mpumyi? Aho zombi ntizagwa mu mwobo? Nta mwigishwa usumba umwigisha we; ahubwo umwigishwa wese ushyitse azamera nk’umwigisha we.
Witegerereza iki akatsi kari mu jisho ry’uwo muva inda imwe, kandi umugogo uri mu jisho ryawe ukawirengagiza? Washobora ute kubwira uwo muva inda imwe uti ’Muvandimwe, reka ngutokore akatsi kakuri mu jisho’, kandi ubwawe utareba umugogo uri mu jisho ryawe? Wa ndyarya we, banza ukure umugogo mu jisho ryawe, hanyuma uzabona neza, ushobore gutokora akatsi kari mu jisho ry’uwo muva inda imwe.
Publié le