Ivanjili ya Mutagatifu Luka 7,1-20 – Ku wa Mbere, Icya 24

Yezu amaze kubwira rubanda ayo magambo yose, arahaguruka, ajya i Kafarinawumu. Hakaba umutware w’abasirikare wari urwaje umugaragu yakundaga, yenda gupfa. Yumvise bavuga Yezu, amutumaho bamwe mu bakuru b’Abayahudi, ngo bamumwingingire aze gukiza umugaragu we.

Bageze iruhande rwa Yezu bamwinginga bakomeje, baramubwira bati «Uwo muntu akwiye ko wamutabara, kuko akunda umuryango wacu, kandi ni we watwubakiye isengero.» Nuko Yezu ajyana na bo. Agiye kugera hafi y’urugo, umutware w’abasirikare amutumaho incuti ze ngo zimubwire ziti «Nyagasani, wikwirushya, kuko ndakwiye ko wakwinjira mu nzu yanjye. Ni na cyo cyatumye ndatinyuka kugusanga; ahubwo vuga ijambo rimwe gusa, umugaragu wanjye arakira. Erega, n’ubwo ndi umuntu utegekwa, nanjye mfite abasirikare ntegeka. Iyo mbwiye umwe nti ‘Genda’ aragenda; nabwira undi nti ‘Ngwino’ akaza; nabwira n’umugaragu wanjye nti ‘Kora iki’ akagikora.» Yezu yumvise ayo magambo, aramutangarira cyane; ahindukirira abantu bari bamukurikiye, arababwira ati «Ndababwira ukuri: no muri Israheli nta kwemera gukomeye nk’uku nigeze mpabonaNuko abari batumwe bahindukiye, basanga umugaragu yakize rwose.

Yezu arakomeza ajya mu mugi witwa Nayini. Abigishwa be n’abandi benshi baramukurikira. Ngo agere hafi y’irembo ry’umugi, ahura n’abahetse umurambo bajya guhamba umuhungu w’ikinege, nyina akaba yari umupfakazi; kandi abantu benshi bo muri uwo mugi bari bamuherekeje. Nyagasani amubonye, amugirira impuhwe; aramubwira ati «Wirira.» Nuko yegera ikiriba, agikoraho, abari bagihetse barahagarara. Aravuga ati «Wa musore we, ndabigutegetse, haguruka!» Nuko uwari wapfuye areguka, aricara, atangira kuvuga. Yezu amusubiza nyina. Bose ubwoba burabataha, basingiza Imana bavuga bati «Umuhanuzi ukomeye yaduturutsemo, kandi Imana yasuye umuryango wayo.» Iyo nkuru isakara muri Yudeya yose, no mu gihugu cyose kiyikikije.

Abigishwa ba Yohani baza kumumenyesha ibyabaye byose; nuko ahamagara babiri muri bo, abatuma kuri Nyagasani kumubaza bati «Mbese uri Wawundi ugomba kuza, cyangwa se dutegereze undi?» Abo bantu basanga Yezu, baramubwira bati «Yohani Batisita yakudutumyeho ngo: Mbese ni wowe Wawundi ugomba kuza, cyangwa se dutegereze undi?»

Publié le