Yezu arakomeza ajya mu mugi witwa Nayini. Abigishwa be n’abandi benshi baramukurikira. Ngo agere hafi y’irembo ry’umugi, ahura n’abahetse umurambo bajya guhamba umuhungu w’ikinege, nyina akaba yari umupfakazi; kandi abantu benshi bo muri uwo mugi bari bamuherekeje. Nyagasani amubonye, amugirira impuhwe; aramubwira ati «Wirira.» Nuko yegera ikiriba, agikoraho, abari bagihetse barahagarara. Aravuga ati «Wa musore we, ndabigutegetse, haguruka!» Nuko uwari wapfuye areguka, aricara, atangira kuvuga. Yezu amusubiza nyina. Bose ubwoba burabataha, basingiza Imana bavuga bati «Umuhanuzi ukomeye yaduturutsemo, kandi Imana yasuye umuryango wayo.» Iyo nkuru isakara muri Yudeya yose, no mu gihugu cyose kiyikikije.