Ivanjili ya Mutagatifu Luka 7,31-35 – Ku wa Gatatu, Icya 24 gisanzwe

Yezu yungamo ati «Mbese abantu b’iki gihe nabagereranya na nde? Bameze nka nde ? Bameze nk’abana bicaye ku kibuga, bamwe babwira abandi bati ‘Twavugije umwirongi maze ntimwabyina! Duteye indirimbo z’amaganya, ntimwarira!’ Koko rero Yohani Batisita yaje atarya umugati, kandi atanywa divayi, muravuga muti ’Yahanzweho !’ Naho Umwana w’umuntu aza arya kandi anywa, muravuga muti ‘Ni igisambo, ni umusinzi, ni incuti y’abasoresha n’abanyabyaha !’ Nyamara ubuhanga bugaragazwa n’ibikorwa byabwo.»

Publié le