Ivanjili ya Mutagatifu Luka 8,4-15 – Ku wa Gatandatu, Icya 24

Nuko abantu benshi bamaze guterana, baturutse mu migi yose bamusanga, Yezu ababwiza uyu mugani ati «Umubibyi yavuye iwe ajya kubiba imbuto ye. Igihe abiba, imbuto zimwe zigwa iruhande rw’inzira; barazikandagira, n’inyoni zo mu kirere zirazirya zose. Izindi zigwa mu mabuye; zimaze kumera ziruma, kuko zabuze amazi. N’izindi zigwa mu mahwa; amahwa arakura, arazipfukirana. Izindi zigwa mu butaka bwiza; ziramera, zera imbuto karijana.» Amaze kuvuga atyo, atera hejuru, ati «Ufite amatwi yo kumva, niyumve!» Abigishwa be bamubaza icyo uwo mugani ushaka kuvuga. Arabasubiza ati «Mwebweho mwahawe kumenya amabanga y’Ingoma y’Imana; naho abandi bakabwirwa mu migani, ‘kugira ngo barebe boye kubona, bumve boye gusobanukirwa.’ Dore rero icyo uwo mugani uvuga: imbuto ibibwa ni ijambo ry’Imana. Abameze nk’imbuto zaguye iruhande rw’inzira ni abumva iryo jambo, hanyuma Sekibi akaza, akarikura mu mutima wabo, agira ngo batemera, bagakira. Abameze nk’imbuto zaguye mu mabuye, ni abumva iryo jambo bakaryakirana ibyishimo, nyamara ntiribacengeremo ngo ribashingemo imizi. Ni abemera by’akanya gato; ibishuko byaza, bagahita bacika intege. Abameze nk’imbuto zaguye mu mahwa, ni abumva ijambo, ariko imihihibikano n’ubukungu n’amaraha y’isi bikabapfukirana, bikababuza kwera imbuto. Abameze nk’imbuto zaguye mu butaka bwiza, ni abumva ijambo, bakaryakirana umutima ukeye kandi mwiza, maze bakera imbuto nziza babikesha ubudacogora bwabo.

Publié le