Ivanjili ya Mutagatifu Luka 9,28b-36 – Yezu yihindura ukundi

Nuko Yezu ajyana na Petero, na Yohani, na Yakobo, aterera umusozi ajya gusenga. Mu gihe yasengaga, mu maso he hahinduka ukundi, n’imyambaro ye irakirana nk’umurabyo. Nuko haza abagabo babiri baganira na we, ari bo Musa na Eliya. Bababonekera babengerana ikuzo, bavugana na we iby’urupfu rwe, yari agiye gupfira i Yeruzalemu. Icyo gihe Petero na bagenzi be bari batwawe n’ibitotsi. Ngo bakanguke, babona ikuzo rya Yezu na ba bagabo babiri bari kumwe. Bagiye kugenda, Petero abwira Yezu ati «Mwigisha, kwibera hano nta ko bisa. Reka tuhace ibiraro bitatu, kimwe cyawe, ikindi cya Musa, n’ikindi cya Eliya.» Icyakora ntiyari azi icyo avuga. Akivuga ibyo, igihu kiraza kirabatwikira; kibarenzeho bashya ubwoba. Nuko ijwi rituruka muri cya gihu rivuga riti «Uyu ni Umwana wanjye nihitiyemo; mujye mumwumvira!» Ijwi ngo rimare kuvuga, babona Yezu ari wenyine. Nuko muri iyo minsi baryumaho, ntibagira uwo babwira ibyo bari babonye.

Publié le