Ivanjili ya Mutagatifu Luka 9,43b-45 [Ku wa gatandatu, 25 gisanzwe]

Mu gihe bose bagitangarira ibyo Yezu yakoraga byose, abwira abigishwa be ati «Mwebweho mutege amatwi, mwumve ibyo ngiye kubabwira: dore Umwana w’umuntu agiye kugabizwa abantu.» Ariko ntibumva iryo jambo, ribabera urujijo, ntibasobanukirwa kandi batinya kumusobanuza.

Publié le