Ivanjili ya Mutagatifu Luka 9,51-62

Igihe cya Yezu cyo kuvanwa ku isi cyari cyegereje, nuko yiyemeza adashidikanya kujya i Yeruzalemu. Yohereza integuza ngo zimubanzirize imbere. Baragenda binjira mu rusisiro rw’Abanyasamariya kumuteguriza. Ariko ab’aho banga kumwakira, kuko yajyaga i Yeruzalemu. Babiri mu bigishwa be, Yakobo na Yohani, babibonye baravuga bati “Nyagasani, urashaka se ko dutegeka umuriro, ukamanuka mu ijuru ukabatsemba?” We rero arahindukira, arabatonganya cyane. Nuko baboneza bajya mu rundi rusisiro.Igihe bari mu nzira bagenda, umuntu umwe aramubwira ati “Nzagukurikira aho uzajya hose.” Yezu aramusubiza ati “Imihari igira amasenga, n’inyoni zo mu kirere zikagira ibyari ; naho Umwana w’umuntu we ntagira aho arambika umutwe.” Yezu abwira undi ati “Nkurikira.” We aramusubiza ati “Reka mbanze njye guhamba data.” Yezu aramubwira ati “Reka abapfu bahambe abapfu babo ; naho wowe genda ujye kwamamaza Ingoma y’Imana.” Undi na we ati “Mwigisha, nzagukurikira ariko reka mbanze njye gusezera ku bo mu rugo.”Yezu aramusubiza ati “Umuntu wese watangiye guhinga agasubiza amaso inyuma, uwo ntakwiye gukorera Ingoma y’Imana.” 

Publié le