Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 10,13-16 – [Ku wa gatandatu, Icya 7, A]

Nuko bamuzanira abana bato ngo abakoreho, maze abigishwa barabakabukira. Yezu abibonye ararakara, maze arababwira ati «Nimureke abana bansange, mwibabuza, kuko Ingoma y’Imana ari iy’abameze nka bo. Ndababwira ukuri : umuntu wese utazakira Ingoma y’Imana nk’umwana, ntazayinjiramo bibaho.» Nuko arabahobera, abasabira umugisha abashyizeho ibiganza.

Publié le