Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 10,17-27 – [Ku wa mbere, Icya 8, A]

Yezu agihaguruka aho, umuntu aza yiruka amupfukama imbere, aramubaza ati «Mwigisha mwiza, nkore iki kugira ngo nzabone ubugingo bw’iteka ho umurage?» Yezu aramubwira ati «Kuki unyita mwiza? Nta mwiza ubaho, keretse Imana yonyine. Uzi amategeko: ntuzice, ntuzasambane, ntuzibe, ntuzahamye ibinyoma, ntuzagirire abandi nabi, urajye wubaha so na nyoko.» Uwo muntu aramusubiza ati «Mwigisha, ibyo byose nabikurikije kuva mu buto bwanjye.» Yezu aramwitegereza yumva amukunze; aramubwira ati «Ubuze ikintu kimwe gusa: genda ugurishe ibyo utunze, ubihe abakene, uzagira ubukire mu ijuru, hanyuma uze unkurikire.» We ariko abyumvise arasuherwa, agenda ababaye, kuko yari atunze ibintu byinshi.

Nuko Yezu araranganya amaso, abwira abigishwa be ati «Mbega ukuntu kuzinjira mu Ngoma y’Imana biruhije ku bakungu!» Abigishwa batangazwa n’ayo magambo; Yezu ariko abibasubiriramo ati «Bana banjye, mbega ukuntu biruhije kwinjira mu Ngoma y’Imana. Byoroheye ingamiya guca mu mwenge w’urushinge, kurusha uko byoroheye umukungu kwinjira mu Ngoma y’Imana!» Abigishwa barushaho gutangara, barabazanya bati «Ubwo se ni nde ushobora kurokoka?» Yezu arabitegereza, maze arababwira ati «Ku bantu ntibishoboka, ariko ku Mana birashoboka, kuko nta kinanira Imana.»
Publié le