Yezu amaze kuzuka mu gitondo cy’uwa mbere w’isabato, abanza kubonekera Mariya Madalena, uwo yari yarirukanyemo roho mbi ndwi. Nuko Mariya ajya kubimenyesha abari barabanye na we, bari bakiri mu mubabaro n’amarira. Bumvise ko Yezu ari muzima, kandi ko yamubonye, ntibamwemera.Hanyuma Yezu yongera kubonekera babiri muri bo, bari mu nzira bajya mu cyaro, bamubona asa ukundi. Na bo bajya kubimenyesha abandi, ariko ntibabemera.Hanyuma abonekera ba bandi Cumi n’umwe, bari ku meza, maze abatonganyiriza ukutemera kwabo n’umutima wabo unangiye, kuko bari banze kwemera abari bamubonye amaze kuzuka. Ni bwo ababwiye ati «Nimujye mu isi hose, mwamamaze Inkuru Nziza mu biremwa byose.