Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 3,13-19 [Ku wa gatanu, Icya 2, A]

Hanyuma Yezu azamuka umusozi, maze ahamagara abo yishakiye ubwe, baramusanga. Abashyiraho ari cumi na babiri, kugira ngo babane na we, kandi ngo abatume kwamamaza Inkuru Nziza, abaha n’ububasha bwo kwirukana roho mbi. Abo ni Simoni, ari we yahimbye izina rya Petero; na Yakobo mwene Zebedeyi, na Yohani umuvandimwe we, ari bo yahimbye irya ‘Bowanerigesi’, bikavuga bene inkuba; na Andereya, Filipo, Baritolomayo, Matayo, Tomasi, Yakobo mwene Alufeyi, Tadeyo, Simoni umunyeshyaka, na Yuda Isikariyoti, wa wundi wamugambaniye.

Publié le