Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 4,35-41 – [Ku wa gatandatu, Icya 3, A]

Uwo munsi nyine, umugoroba ukubye, arababwira ati «Twambuke dufate hakurya.» Nuko basiga rubanda aho, bamujyana muri bwa bwato yahozemo, andi mato aramukurikira. Ni bwo haje umuhengeri mwinshi, maze imivumba irenga ubwato, butangira gusendera. Yezu we yari ku irango asinziriye ku musego. Bamukangura bamubwira bati «Mwigisha, nta cyo bigutwaye ko tugiye gushira?» Nuko arakanguka, akangara umuyaga, abwira inyanja ati «Ceceka! Tuza!» Nuko umuyaga urahosha, maze ituze riba ryose. Hanyuma arababwira ati «Icyabateye ubwo bwoba ni iki? Mbese ntimuragira ukwemera?»Bagira ubwoba bwinshi, barabazanya bati «Uyu yaba ari nde, wumvirwa n’umuyaga n’inyanja?»

Publié le