Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 7,14-23 – [Ku wa gatatu, Icya 5, A]

Yongera guhamagara rubanda, arababwira ati «Nimutege amatwi mwese, kandi munyumve neza! Nta kintu kijya mu muntu giturutse inyuma kimuhumanya, ahubwo ikivuye mu muntu ni cyo kimuhumanya. Ufite amatwi yo kumva niyumve!»

Amaze kwinjira mu nzu yitaruye rubanda, abigishwa be bamusobanuza uwo mugani. Arabasubiza ati «Namwe mubuze ubwenge bigeze aho? Ntimwumva se ko nta kintu na kimwe cyinjira mu muntu giturutse inyuma gishobora kumuhumanya, kuko kitinjira mu mutima we, ahubwo kijya mu nda, kigasohoka kijya gutabwa mu rwobo.» Bityo yemeza ko ibiribwa byose bidahumanya. Arongera ati «Ikivuye mu muntu ni cyo kimuhumanya. Kuko mu mutima w’abantu ariho haturuka imigambi mibi: ubusambanyi, ubujura, ubwicanyi, ubuhabara, umururumba, ubugome, uburyarya, ingeso mbi, ishyari, gutukana, ubwirasi, n’amafuti. Ibyo bintu byose bibi biva mu mutima, ni byo bihumanya umuntu.»
Publié le