Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 8, 14-21 – [Ku wa kabiri, Icya 6, A]

Abigishwa bari bibagiwe kujyana imigati, maze bakagira umugati umwe gusa mu bwato. Nuko Yezu arabihanangiriza ati «Murabe maso, kandi mwirinde umusemburo w’Abafarizayi n’umusemburo wa Herodi.» Bo rero batangira kujya impaka ngo nta migati bafite. Yezu abimenye, arababwira ati «Kuki mujya impaka ngo nta migati mufite? Ntimurumva kandi ntimurasobanukirwa? Mbese umutima wanyu uracyanangiye? Mufite amaso ntimubone, mukagira n’amatwi ntimwumve? Kandi ntimwibuka, igihe manyuriye imigati itanu abantu ibihumbi bitanu, mwahakuye inkangara zingahe zuzuye ibisate?» Baramusubiza bati «Ni cumi n’ebyiri.» Arongera ati «N’igihe manyuriye imigati irindwi abantu ibihumbi bine, mwahakuye inkangara zingahe zuzuye ibisate?» Baramusubiza bati «Ni indwi.» Nuko arababwira ati «Na n’ubu ntimurasobanukirwa?»

Publié le