Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 8,1-10 [Ku wa gatandatu, Icya 5,A]

Muri iyo minsi, hongera kuza imbaga y’abantu badafite ibyo kurya. Yezu ahamagara abigishwa be arababwira ati «Iyi mbaga nyifitiye impuhwe, kuko hashize iminsi itatu bankurikiye, kandi bakaba badafite ibyo kurya. Nimbasezerera batariye, baragwa mu nzira, kandi muri bo harimo abaturutse kure.» Abigishwa be baramusubiza bati «Imigati ihagije aba bantu bangana batya umuntu yayikura he muri ubu butayu?» Arababaza ati «Mufite imigati ingahe?» Bati «Irindwi.» Nuko ategeka rubanda kwicara hasi, maze afata ya migati irindwi, ashimira Imana, arayimanyura, maze ayiha abigishwa be ngo bayibahereze. Bayihereza imbaga. Bari bafite n’udufi dukeya; Yezu ashimira Imana, abategeka kutubahereza na two. Nuko bararya barahaga. Hanyuma bakoranya ibisate byasigaye, byuzura inkangara ndwi! Ubwo kandi bari nk’ibihumbi bine. Nuko Yezu arabasezerera. Aherako ajya mu bwato hamwe n’abigishwa be, agana mu karere ka Dalimanuta.

Publié le