Amaze guhamagara abigishwa be cumi na babiri, abaha ububasha bwo kuganza roho mbi no kuzirukana, n’ubwo gukiza icyitwa indwara n’icyitwa ubumuga cyose. Dore amazina y’izo ntumwa cumi n’ebyiri: uwa mbere ni Simoni witwa Petero, na Andereya murumuna we; Yakobo mwene Zebedeyi, na Yohani murumuna we; Filipo na Baritolomayo, Tomasi na Matayo umusoresha; Yakobo mwene Alufeyi na Tadeyo; Simoni w’i Kana, na Yuda Isikariyoti wa wundi wamugambaniye. Abo cumi na babiri Yezu abohereza mu butumwa, kandi abihanangiriza agira ati «Ntimwerekeze mu karere k’abanyamahanga kandi ntimwinjire mu migi y’Abanyasamariya; ahubwo musange intama zazimiye z’umuryango wa Israheli. Aho munyura, muvuge ko Ingoma y’ijuru yegereje.