Dore, mbohereje nk’intama mu birura; murabe rero inyaryenge nk’inzoka, mube n’intaryarya nk’inuma. Muritondere abantu, kuko bazabagabiza inkiko zabo, kandi bakabakubitira mu masengero yabo. Bazabajyana imbere y’abatware n’abami, ari jye muzira, kugira ngo mumbere abagabo mu maso yabo, n’imbere y’abanyamahanga. Igihe rero bazabagabiza inkiko, ntimuzakurwe umutima n’ibyo muzavuga n’uburyo muzabivuga; icyo muzavuga muzakibona icyo gihe, kuko atari mwe muzavuga, ahubwo ni Roho wa So uzabavugiramo. Umuvandimwe azatanga uwo bava inda imwe, ngo bamwice, umubyeyi n’umwana we bibe uko; bazahinduka abababyaye, babicishe. Muzangwa na bose muzira izina ryanjye, ariko uzakomera kugeza ku ndunduro, uwo ni we uzarokoka. Nibabahiga mu mugi uyu n’uyu, muhungire mu wundi. Ndababwira ukuri: Ntimuzarinda guhetura imigi yose ya Israheli, Umwana w’umuntu ataraza.