Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 10,34-42; 11,1

Ntimugire ngo nazanywe no gukwiza amahoro ku isi; sinaje gukwiza amahoro, ahubwo nazanye inkota. Koko naje gushyamiranya umuhungu na se, umukobwa na nyina, umukazana na nyirabukwe: maze abanzi b’umuntu bakazaba abo mu rugo rwe. Ukunda se cyangwa nyina kunduta, ntakwiriye kuba uwanjye. Ukunda umuhungu cyangwa umukobwa we kunduta, ntakwiriye kuba uwanjye. Udatwara umusaraba we ngo ankurikire, ntakwiriye kuba uwanjye. Uwihambira ku bugingo bwe azabubura, naho uzahara ubugingo bwe ari jye agirira, azabuhorana. Ubakiriye neza, ni jye aba yakiriye, n’unyakiriye aba yakiriye Uwantumye. Uwakiriye neza umuhanuzi kuko ari umuhanuzi, azahabwa ingororano y’umuhanuzi; n’uwakiriye intungane neza kuko ari intungane, azahabwa ingororano y’intungane. Uzaba yarahaye icyo kunywa umwe muri aba baciye bugufi, n’aho rwaba uruho rw’amazi afutse, kuko ari umwigishwa wanjye, ndababwira ukuri: ntazabura ingororano ye.» Yezu amaze guha abigishwa be cumi na babiri ayo mabwiriza, aherako ajya kwigisha no kwamamaza Inkuru Nziza mu migi yabo.

Publié le