Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 10,7-15 – Ku wa Kane, Icya 14 gisanzwe, A

Abo cumi na babiri Yezu abohereza mu butumwa, kandi abihanangiriza agira ati «Aho munyura, muvuge ko Ingoma y’ijuru yegereje. Mukize abarwayi, muzure abapfuye, ababembe mubakize, mwirukane roho mbi. Mwahawe ku buntu, mutange ku buntu. Ntimwitwaze zahabu, feza cyangwa ibiceri mu mikandara yanyu;ntimujyane kandi uruhago rw’urugendo, amakanzu abiri, cyangwa inkweto, habe n’inkoni, kuko umukozi akwiye ifunguro. Aho mugeze mu mugi cyangwa mu rusisiro, mujye mubaririza umuntu ukwiriye kubakira, maze mugume iwe kugeza igihe muzagendera. Nimugera iwe, mumwifurize amahoro. Niba urwo rugo ruyakwiye, amahoro yanyu azarutahemo; niba rutayakwiye, amahoro yanyu azabagarukira. Nibanga kubakira no kumva amagambo yanyu, muve muri urwo rugo cyangwa muri uwo mugi, mukunguta umukungugu wo ku birenge byanyu.Ndababwira ukuri: ku munsi w’urubanza, Sodoma na Gomora bizadohorerwa kurusha uwo mugi.

Publié le