Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 1,1-16.18-23 – Ivuka rya Bikira Mariya, 08 Nzeri

Dore igitabo cy’amasekuruza ya Yezu Kristu, umwana wa Dawudi, mwene Abrahamu.

Abrahamu yabyaye Izaki, Izaki abyara Yakobo, Yakobo abyara Yuda n’abavandimwe be, Yuda abyara Faresi na Zara, kuri Tamara, Faresi abyara Esiromi, Esiromi abyara Aramu. Aramu abyara Aminadabu, Aminadabu abyara Nahasoni, Nahasoni abyara Salimoni. Salimoni abyara Bowozi, kuri Rahabu, Bowozi abyara Yobedi, kuri Ruta, Yobedi abyara Yese, Yese abyara umwami Dawudi.

Dawudi abyara Salomoni, ku mugore wa Uriya, Salomoni abyara Robowamu, Robowamu abyara Abiya, Abiya abyara Asa, Asa abyara Yozafati, Yozafati abyara Yoramu, Yoramu abyara Oziyasi, Oziyasi abyara Yowatamu, Yowatamu abyara Akazi, Akazi abyara Ezekiyasi, Ezekiyasi abyara Manase, Manase abyara Amoni, Amoni abyara Yoziyasi, Yoziyasi abyara Yekoniyasi na barumuna be, igihe bajyanwa bunyago i Babiloni.

Ijyanwabunyago ry’i Babiloni rirangiye Yekoniyasi abyara Salatiyeli, Salatiyeli abyara Zorobabeli, Zorobabeli abyara Abiyudi, Abiyudi abyara Eliyakimu, Eliyakimu abyara Azori, Azori abyara Sadoki, Sadoki abyara Akimu, Akimu abyara Eliyudi, Eliyudi abyara Eleyazari, Eleyazari abyara Matani, Matani abyara Yakobo, Yakobo  abyara Yozefu, umugabo wa Mariya ari we wabyaye Yezu witwa Kristu.

Dore uko Yezu Kristu yavutse. Nyina Mariya yari yarasabwe na Yozefu; mu gihe batarabana, aza gusama inda ku bubasha bwa Roho Mutagatifu. Yozefu, umugabo we, wari intungane kandi utashakaga kumuteza urubwa, yigira inama yo kumusezerera rwihishwa. Igihe yari akibizirikana, Umumalayika wa Nyagasani amubonekera mu nzozi, aramubwira ati « Yozefu, mwana wa Dawudi, witinya kuzana umugeni wawe Mariya, kuko yasamye ku bubasha bwa Roho Mutagatifu. Azabyara umwana uzamwite Yezu, kuko ari we uzakiza umuryango we ibyaha byawo. » Ibyo byose ariko byabereye kugira ngo huzuzwe ibyo Nyagasani yavugishije umuhanuzi, ati « Dore Umukobwa w’isugi agiye gusama Inda, maze azabyare umuhungu, nuko bazamwite Emanuweli« , ari byo kuvuga ngo « Imana turi kumwe. »

Publié le