Yezu abwira rubanda ati « Ndababwira ukuri: mu bana babyawe n’abagore, ntihigeze kuboneka uruta Yohani Batisita; nyamara umuto mu Ngoma y’ijuru, aramuruta. Guhera igihe cya Yohani Batisita kugeza ubu, Ingoma y’ijuru iraharanirwa, ab’ibyihare ni bo bayikukana. Ni uko Abahanuzi bose kimwe n’Amategeko bavuze kugeza kuri Yohani. Kandi niba mushaka kunyemera, ni we Eliya wagombaga kuza. Ufite amatwi yo kumva niyumve! »