Yezu abwira rubanda ati « Mbese ab’iki gihe nabagereranya na bande? Bameze nk’abana bicaye ku bibuga, bagahamagara abandi, bati ‘Twavugije umwironge, maze ntimwabyina! Duteye indirimbo z’amaganya, ntimwarira!’ Koko rero Yohani yaje atarya, atanywa, bati ‘Yahanzweho!’ Naho Umwana w’umuntu aje arya kandi anywa, bati ‘Ni igisambo, ni umusinzi, ni incuti y’abasoresha n’abanyabyaha!’ Nyamara ubuhanga bw’Imana bwagaragajwe n’ibikorwa byayo. »