Yohani, aho yari mu buroko, amaze kumva ibyo Kristu akora, yohereza babiri mu bigishwa be kumubaza bati «Mbese uri Wawundi ugomba kuza, cyangwa dutegereze undi?» Yezu arabasubiza ati «Nimugende mutekerereze Yohani ibyo mwumva n’ibyo mubona: impumyi zirabona, abacumbagira baragenda, ababembe barakira, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazuka, n’abakene barigishwa Inkuru Nziza. Hahirwa utazagushwa n’ibyo nkora!» Izo ntumwa zitirimutse, Yezu abwira rubanda ibya Yohani, ati «Mwagiye kureba iki mu butayu? Urubingo se ruhubanganywa n’umuyaga? Mwagiye kureba iki? Umuntu se wambaye imyenda y’agatangaza? . . . Abambaye iy’agatangaza se ko batuye mu ngoro z’abami! Nk’ubwo se, mwagiye kureba iki? Umuhanuzi se? Koko rero ndabibabwiye, ndetse atambutse umuhanuzi. Ni we banditseho ngo ‘Dore nohereje intumwa yanjye imbere yawe, kugira ngo izagutegurire inzira.’» Ndababwira ukuri: mu bana babyawe n’abagore, ntihigeze kuboneka uruta Yohani Batisita; nyamara umuto mu Ngoma y’ijuru, aramuruta.