Yakobo abyara Yozefu, umugabo wa Mariya ari we wabyaye Yezu witwa Kristu.
Dore uko Yezu Kristu yavutse. Nyina Mariya yari yarasabwe na Yozefu; mu gihe batarabana, aza gusama inda ku bubasha bwa Roho Mutagatifu. Yozefu, umugabo we, wari intungane kandi utashakaga kumuteza urubwa, yigira inama yo kumusezerera rwihishwa. Igihe yari akibizirikana, Umumalayika wa Nyagasani amubonekera mu nzozi, aramubwira ati «Yozefu, mwana wa Dawudi, witinya kuzana umugeni wawe Mariya, kuko yasamye ku bubasha bwa Roho Mutagatifu. Azabyara umwana uzamwite Yezu, kuko ari we uzakiza umuryango we ibyaha byawo.» Yozefu akangutse abigenza uko Umumalayika wa Nyagasani yamutegetse nuko azana umugeni we.