Icyo gihe, ku munsi w’isabato, Yezu anyura mu mirima yeze. Abigishwa be bakaba bashonje, bamamfuza ingano, barazirya. Abafarizayi babibonye baramubwira bati «Dore re, abigishwa bawe barakora ibyabujijwe ku isabato!» Ariko we arababwira ati «Ntimwasomye uko Dawudi yabigenjeje, igihe yari ashonje, we n’abo bari kumwe? Uko yinjiye mu Ngoro y’Imana, n’uko bariye imigati y’umumuriko batashoboraga kurya, kuko yari igenewe abaherezabitambo bonyine? Cyangwa se ntimwasomye mu Mategeko uko abaherezabitambo bakorera mu Ngoro y’Imana ku munsi w’isabato bahora bica ikiruhuko cyayo, ntibibabere icyaha? Nyamara rero ndabibabwiye: hano hari igitambutse iyo Ngoro. Iyo musobanukirwa n’iri jambo ngo ’Icyo nshaka ni impuhwe, si igitambo’,ntimuba mwarahamije icyaha abaziranenge. Koko, Umwana w’umuntu ni Umugenga w’isabato.»