Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 12, 46-50
Akibwira rubanda, nyina n’abavandimwe be baba bari hanze, bashaka kugira icyo bamubwira. ( Nuko umuntu aramubwira ati «Dore nyoko n’abavandimwe bawe bahagaze hanze, barashaka ko muvugana.») Yezu asubiza uwari ubimubwiye, ati «Mama ni nde, n’abavandimwe banjye ni bande?» Nuko arambura ukuboko yerekeje ku bigishwa be, ati «Dore mama n’abavandimwe banjye! Kuko ukora icyo Data wo mu ijuru ashaka wese, ni we muvandimwe wanjye, na mushiki wanjye, na mama.»