Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 13,1-9

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 13,1-9

Uwo munsi Yezu ava imuhira, maze yicara ku nkombe y’inyanja. Abantu benshi bamuteranira iruhande, bituma ajya kwicara mu bwato, naho rubanda rwose ruhagaze ku nkombe. Ababwirira byinshi mu migani, ati «Umubibyi yavuye iwe ajya kubiba. Nuko igihe abiba, imbuto zimwe zigwa iruhande rw’inzira, inyoni ziraza zirazirya. Izindi zigwa mu rubuye, ntizahasanga igitaka cyinshi, nuko zimera vuba, kuko igitaka cyari gike; izuba rivuye zirashya, ziruma, kuko zitari zifite imizi. Izindi zigwa mu mahwa, amahwa arakura, nuko arazipfukirana. Izindi zigwa mu gitaka cyiza, nuko zera imbuto, imwe ijana, indi mirongo itandatu, indi mirongo itatu. Ufite amatwi, niyumve!»

Publié le