Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 13,18-23

Mwebweho rero, nimwumve icyo umugani w’umubibyi uvuga. Umuntu wese wumva ijambo ry’Imana, ariko ntaryiteho, ameze nk’imbuto yabibwe iruhande rw’inzira: Sekibi araza akamukuramo icyari cyabibwe mu mutima we. Imbuto yabibwe mu rubuye, isobanura umuntu wumva ijambo, ako kanya akaryakirana ibyishimo, nyamara ntirimucengeremo ngo rimushingemo imizi kubera ko ahora ahindagurika; iyo hadutse amagorwa cyangwa ibitotezo bitewe n’iryo jambo, agwa ako kanya. Naho imbuto ibibwe mu mahwa, yo isobanura umuntu wumva neza ijambo, ariko imihihibikano y’isi n’ibishuko by’ubukungu bigapfukirana iryo jambo, rigapfa ubusa. Hanyuma imbuto ibibwe mu gitaka cyiza, isobanura uwumva ijambo akaryitaho: uwo arera akabyara imbuto, umwe ijana, undi mirongo itandatu, undi mirongo itatu.»

Publié le