Abacira undi mugani ati «Ingoma y’ijuru imeze nk’umuntu wabibye imbuto nziza mu murima we. Ariko igihe abantu basinziriye, umwanzi we araza, abiba urumamfu hagati y’ingano, nuko arigendera. Ingano ziramera, zimaze kugengarara, ubwo urumamfu na rwo ruragaragara. Abagaragu basanga nyir’umurima, baramubaza bati ‘Shobuja, ntiwari warabibye imbuto nziza mu murima wawe? Ni iki gituma harimo n’urumamfu ?’ Arabasubiza ati ‘Ni umwanzi wabigize !’ Abagaragu barongera bati ‘Urashaka ko tujya kururandura?’ Ati ‘Oya, muri uko gutoranya urumamfu, mutavaho murandura n’ingano. Nimureke bikure byombi kugeza mu isarura; igihe cy’isarura nzabwira abasaruzi, nti ‘Nimubanze mutoranye urumamfu muruhambiremo imiba, muyijugunye mu muriro; naho ingano muzihunike mu kigega cyanjye.’»