Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 13,36-43

Hanyuma asiga aho rubanda, ajya imuhira. Nuko abigishwa be baramwegera, baramubaza bati «Dusobanurire umugani w’urumamfu rwo mu murima.» Arabasubiza ati «Ubiba imbuto nziza ni Umwana w’umuntu; umurima ni isi; imbuto nziza ni abana b’Ingoma; urumamfu ni abana ba Nyakibi; umwanzi warubibye ni Sekibi; isarura ni iherezo ry’isi; abasaruzi ni abamalayika. Nk’uko rero batoranya urumamfu, bakarujugunya mu muriro, ni ko bizagenda mu iherezo ry’isi. Umwana w’umuntu azohereza abamalayika be, bavangure mu Ngoma ye abateye abandi kugwa mu cyaha bose, n’inkozi z’ibibi zose, maze babarohe mu nyenga y’umuriro, aho bazaririra kandi bagahekenya amenyo. Ubwo intungane zizabengerana nk’izuba mu Ngoma ya Se. Ufite amatwi, niyumve!

Publié le