Ingoma y’ijuru imeze nk’ikintu cy’agaciro gakomeye gihishe mu murima; umuntu iyo akiguyeho, yongera kugihisha, akagenda yishimye, agatanga ibyo atunze byose, akagura uwo murima. Byongeye kandi Ingoma y’ijuru imeze nk’umucuruzi washakashakaga amasaro meza. Yabona isaro rimwe ry’agaciro kanini, akagenda, akagurisha ibyo atunze byose, maze akarigura.