Byongeye kandi Ingoma y’ijuru imeze nk’urushundura banaze mu nyanja, maze rugafata amafi y’amoko yose. Iyo rwuzuye, barukururira ku nkombe, hanyuma bakicara, bakarobanurira mu bitebo afite akamaro, naho adafite akamaro bakayajugunya. Ni ko bizamera mu iherezo ry’isi: abamalayika bazaza batandukanye intungane n’abagome. Maze bo babarohe mu nyenga y’umuriro; aho bazaririra kandi bagahekenya amenyo. Ibyo byose mwabyumvise?» Bati «Yee.» Arongera ati «Ni cyo gituma umwigishamategeko wese, wigishijwe iby’Ingoma y’ijuru, asa na nyir’urugo ukura mu bushyinguro bwe ibishya n’ibishaje.»Yezu arangije iyo migani, ava aho.