Yezu amaze kubyumva, ajya mu bwato, agana ahantu h’ubutayu hitaruye; rubanda rubimenye ruva mu migi, rumukurikira ku maguru. Amaze kwambuka, abona abantu benshi, abagirira impuhwe; akiza ibimuga byabo.Bugorobye, abigishwa be baramwegera, bati «Aha hantu ntihatuwe, kandi umunsi uciye ikibu; none sezerera aba bantu bajye mu ngo kwigurira ibyo barya.» Ariko Yezu we arababwira ati «Bikwirirwa bajyayo; nimubahe ibyo kurya mwebwe ubwanyu.» Baramusubiza bati «Dufite hano imigati itanu n’amafi abiri gusa.» Arababwira ati «Nimubinzanire hano.» Amaze gutegeka ko bicaza abantu mu byatsi, afata ya migati itanu na ya mafi abiri, areba ku ijuru, ashimira Imana; hanyuma amanyura ya migati ayiha abigishwa be, na bo bayiha rubanda. Bose bararya barahaga. Nuko barundarundira hamwe ibisigaye, byuzura inkangara cumi n’ebyiri! Nyamara abariye bari ibihumbi bitanu, batabariyemo abagore n’abana.