Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 14,22-36, Ku wa Mbere, Icya 18 gisanzwe, A

Nuko Yezu aherako ategeka abigishwa be kujya mu bwato no kumutanga hakurya, igihe agisezerera rubanda. Amaze kubasezerera, azamuka umusozi kugira ngo asengere ahiherereye. Umugoroba ukuba ari wenyine. Naho ubwato bwari bugeze kure y’inkombe, buhungabanywa n’imivumba, kuko umuyaga wabuturukaga imbere. Nuko bujya gucya, aza abasanga agenda hejuru y’inyanja. Abigishwa babonye agenda hejuru y’inyanja, bakuka umutima, bati «Ni Baringa!» Bashya ubwoba, ni ko kuvuza induru. Ako kanya Yezu arababwira, ati «Nimuhumure, ni jye; mwigira ubwoba!» Petero ni ko kumusubiza ati «Nyagasani, niba ari wowe, tegeka ko ngusanga ngenda ku mazi.» Yezu ati «Ngwino.» Nuko Petero ava mu bwato agenda ku mazi asanga Yezu. Ariko abonye ko umuyaga uteye inkeke, agira ubwoba atangira kurohama, nuko atera hejuru ati «Nyagasani, nkiza!» Ako kanya Yezu arambura ukuboko, aramusingira, ati «Wa mwemera gato we, ni iki cyatumye ushidikanya?» Nuko bageze mu bwato, umuyaga urahosha. Abari mu bwato bamupfukamira bavuga bati «Koko uri Umwana w’Imana!»

Bamaze kwambuka, bagera mu karere ka Genezareti. Abantu b’aho bamumenye, bakwiza inkuru muri ako karere kose; ni ko kumuzanira abarwayi babo bose. Baramwinginga ngo abareke bakore ku ncunda z’igishura cye gusa, nuko abazikozeho bose bagakira.

Publié le